Ref:
Amaraso y'amenetse
yankuyeho urubanza,
yarambohoye ndaririmba
kuko nzi yuko yambabarirye.
1
Ubwiza n'ubumana yikuyeho ,
yemera kubumbura cya gitabo,
yaje gushak' uwazimiye ,
uwo ni njewe wamubambye.
2
Inzandiko zindega zari nyinshi
baburoni yose yamenye izina ryanjye
ariko nyumo yo gupfa kwe
amaraso ye yankuyeho urubanza.
3
Sinkiri icy'abantu bifuza ko mba,
ahubwo nd'icy'Imana ishaka ko mba cyo
yampiduje amaraso ye,
yampinduye izina amp'irindi rishya.
4
Benshi bari bazi ko nkiri wawundi ,
abandi bari bazi ngikora ibya kera,
reka mbabwire narahindutse
yampinduy'izina amp'irindi rishya.