Nzi Ibyo Nibwira

< Umuhanzi Israel Mbonyi >



1
Nind' ushaka kugira ubwiza
Ukeneye icyubahiro
Ngaho nagende abishakishe
Gukora ibyiza ubudacogora
We ntiyite ku maso y'abantu
Kuk' ubwabo ntibamukunda
Ahubwo yite kw'izina mwita
Kuko nd'Imana yamuremye


Ref:
Nzi ibyo nibwira kubagirira
Si ibibi ahubwo ni ibyiza
Kugira ngo mbareme umutima
W' ibizaza, ndabakunda.
Ngaho mugende mubwire abababaye
Muhumurize abakomeretse
Mubabwire baze barebe
Dufite Imana itajya ihinduka
Yadusanze twigaragura
mu ivata, idukuramo
Iratweza, iratubabarira
Ikirut' ibindi idusezerany' ubugingo


2
Ngaho genda uhagarare ku munara
Utegereze icyo nzavuga
Wimire amajwi yose ya Satani
Uhore witoza gukiranuka
Genda usenge wongere usenge
Utandukanye gusenga kwawe
Kuko ariho nzagukiriza
Nzatanga ingabo nyinshi zipfe ku bwawe