1
Mpagaze ku rugi ndakomanga,
Bakanyumva ariko ntibugurure,
Ndahamagara singire unyitaba! (x2)
Ndarwana ariko nkaneshwa,
Ndasiganwa ariko singerayo,
Ndaroba singire icyo mfata! (x2)
Ndarira nkabura uwampoza,
Ndababara singire umpumuriza,
Ndahinga bikaribwa n’inyoni! (x2)
Ref:
Mubibaho byose ntacyo, cyantandukanya Nawe (Christu) (x2)
Ndanyuzwe kuko mufite ndi amahoro,
ndashima cyane ko yambonye akanshyigikira,
Ndeba hirya ndeba hino, URUKUNDO rurangose ! (x2)
2
Mpagaze nsenga nsengera mu butayu,
Mfite inyota mfite inzara mfite intimba,
Ariko ndatura ukugira neza kwawe! (x2)
Isi nibiyuzuye byose ni ibyawe,
Sinzacyena cyangwa ngo nsabirize,
Kuko nshyigikiwe n’umugabo w’umukire ! (x2)
Ndagusaba nungabira njye ngushima,
Ndasenga nunsubiza nkuririmbire,
Ndahinga nineza njye kugutura ! (x2)