1
Twicaraga ku migezi y'i babuloni
Tukarira twibutse iwacu
Imitima yacu yari yuzuye agahinda
Kuko nta mutabazi twari dufite,
Turapfukama dutakira uwiteka,
Aratwibuka adukiza amaboko
Y'abatujyanyeho iminyago aradutahura
Tugera i siyoni kubw'ubuntu bwe
Twasaga n'abarota ko dutashye
Amarira atemba kubera ibyishimo
Indirimbo nshya zuzuye ibitabo byacu
Ubwo twitegeraga ya migabane
Ref:
Tuzafata urugendo rurerure,
Tuzurira imisozi iteganye n'igicaniro
Tujye gutamba ibitambo by'ishimwe
Nk'urwibutso ko yadutahuye
Tujye gutamba ibitambo by'ishimwe
Nk'urwibutso yesu ko yadutahuye
2
Amahanga yose abonye iyo mirimo
Baratangara bubaha Uwiteka
Igitinyiro n'igikundiro by'uwiteka Imana
Bigota abagabo i yerusaremu
Ikibabaje nuko benshi bibagiwe
Imitima yabo iramarara
Birengagije za ndahiro barahiye
Ubwo bari mw'ishyamba ry'ikibira
Nzamanura inanga nicare ndirimbe
Mpamagare abanjye mbareme agatima
Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka
Waduhaye amazi tunyotewe
Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka Imana
Waduhaye amazi tunyotewe