Tuzahimbaza

< Korali Rehoboth Ministries >



Ref:
Tuzahimbaza, tuzanezerwa tubonye uwo mukunzi mwiza
Tuzavuza impundu, kandi ducurange tubonye cya gihugu twasezeranijwe

1
Turi hafi yo kwambuka, tugere muri wa murwa uri kure ahatagera ibyago
Kandi umucyo waho, ni umwana w'Imana Mwihangane tugiye kugerayo. Haleluuya

2
Abazajya muri icyo gihugu bazaba bambaye imyenda yera babikiwe n'ikamba ry'izahabu
Uwo munsi hazaba ibyishimo n'umunezero kubazaba batabarutse.
Haleluuya

3
Ubu turi ku iherezo ryo muri ubu butayu, turimo gusiganirwa kugerayo
Tuzabonayo ababyeyi, za ntwari zasinziriye kuri uwo murwa w'igikundiro.
Haleluuya

4
None nawe mugenzi wanjye, va muri ibyo bidatunganye Wihane ibyaha byawe ubabarirwe.
Dore irembo rirakinguye, kandi umwami ateze amaboko, tebuka mwene data tujyaneyo.
Haleluuya