Kumusaraba

< Korali Rehoboth Ministries >



Ref:
Kumusaraba wawe mwiza
Niho amahanga yacunguriwe
I Golgotha wahavanye iminyago
wironkeye mumaraso yawe (X2)

Uri intwari Yesu uri inyamibwa
Wanesheje umwanzi w'abantu
abatware bo mu isi y'umwijima
wabahemuye kumugaragaro



1
Kumunsi wawe igihe kigeze
wuzuye impuhwe n'urukundo rwinshi
wasize ubwiza wari ufite mu ijuru,
waje mu isi ubyarwa n'umugore

wiyambuye ishusho y'ubumana
washenjaguriwe ibicumuro byacu
wowe Mana muremyi w'isi n'ijuru
wabambiwe hagati y'abambuzi.

2
Wambaye ishusho y'umunyantege nke
Ntiwabumbuye akanwa kawe
Mwana w'intama bajyana kubaga
Waranzwe no kwicisha bugufi

Intego yawe yari ukudukiza
Umwijima n'urupfu rw'iteka
mumaraso yawe twogejwe ibyaha byacu
Mumibyimba yawe twakize indwara

3
I Gorogotha kumanywa y'ihangu
Wirehereje abo mu isi bose
mu ijwi rirenga utera hejuru uti
"noneho byose birarangiye"

ugeze ikuzimu barabimenye
Umwami waho umunyaga ubutware
Wavanyeyo intwari zo kwizera
Yerusalemu barayitambagira