1
Ibimenyetso by'ibihe
Ibimenyetso by'ibihe
Ibimenyetso by'ibihe
Ibimenyetso by'ibihe
Ibimenyetso by'ibihe
Ibimenyetso by'ibihe
Ibimenyetso by'ibihe
Ibimenyetso by'ibihe
2
Umwami wacu Yesu agiye kuza
Turabona ibimenyetso byo kuza kwe
Azaza vuba nk'umurabyo ntazatinda
Natwe tuzamusanganira mu kirere
Abafite agakiza k'amaraso ye
Nibo bazi neza ubwiru bw'ibyahanuwe
Biri mu ijambo ryahumetswe n'Imana
Babisobanurirwa n'umwuka w'Imana
Ref:
Yesu azaza kujyana abe
Abakure muri iyi si
Azadukiza urupfu
Tujye kubana nawe mu ijuru
Hoziyana ngwino mwana wa Dawidi
Hoziyana ngwino mwana wa Dawidi
3
Ubwenge bwaragwiriye cyane mu isi
Televisiyo na za orodinateri
Bituma amahanga yose yitegereza
Antikristo na wa muhanuzi w'ibinyoma
Abantu baragurukira mu kirere
Indege n'ibyogajuru byaramamaye
Baragera ku kwezi no muyandi masi
Bimeze nk'ibyo kumunara w'i Baberi
4
Abana banze kumvira ababyeyi babo
Ababyeyi bagambanira abana babo
Abantu benshi bahindutse ibyigenge
Indashima, kwikunda no gukunda impiya
Mu isi hari ubugome burenze urugero
Inzara n'intambara biboneka hose
Ubwami burakuraho ubundi bwami
Imfatiro z'isi zose ziranyeganyega
5
Abakijijwe mukurikire inama
Ntimukore kukintu cyose gihumanya
Ntimugakunde iby'isi cyangwa ibiri mu isi
Kuko irari ry'iby'isi ritava ku Mana
Ngaho nimwubure amaso yanyu murebe
Agakiza kacu karatwegereye
Rimwe tuzirirwa mu isi twe kuyiraramo
Rimwe tuzarara mu isi twe kuyirirwamo
Ref:
Yesu azaza kujyana abe
Abakure muri iyi si
Azadukiza urupfu
Tujye kubana nawe mu ijuru
Hoziyana ngwino mwana wa Dawidi
Hoziyana ngwino mwana wa Dawidi