179: ly' urushye, iy'uremerewe, Bibwire Yesu

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
ly' urushye, iy'uremerewe, Bibwire Yesu, bibwire Yesu ! ly' ukumbuy' abakunzi bawe, Byos' ubimuganyire !

2
Bibwire Yesu, bibwire Yesu ! Ni We nshut' ihebuje, Nta n'indi wabon imeze nka
We; Byos' ubimuganyire

3
Ibyo byago, ndetse n'amarira, Bibwire Yesu, bibwire Yesu ! Bya byaha bihishwe bikunesha,Byos' ubimuganyire !

4
Ubw' utiny' indwara no gupfusha. Bibwire Yesu, bibwire Yesu Ubwo wibaz'
iby'umunsi w'ejo Byos' ubimuganyire!

5
Mbes' ugir' ubwoba bwo kuzapfa ? Bibwire Yesu, bibwire Yesu Ntuzi yuk'
Umwami Yes' azaza ? Byos' ubimuganyire!