218: kubana na Yesu iteka mu ijuru

< Ijuru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
kubana na Yesu
iteka mu ijuru
Bidutera umunezero,
Bikatwishimisha. ;
Mu isi ndi umushyitsi :
Sinzayihoramo;
Ahubwo ndi mu rugendo
Runjyana mu ijuru.

2
Urugo rw'Imana
Ajya arunyereka,
Ndurora runyegereye,
Arumpishuriye;
Bituma nifuza
Cyane kugerayo :
Ni ho mwandu w'ab'Imana,
Yerusalenu nshya.

3
Paulo yaravuze,
Ati : Tuzabana
Iteka ryose n'Imana;
Ni ko tubisoma.
Iryo sezerano,
Urinsohoreze,
Tubane no muri iyi si,
Uhore undengera.

4
Nugenza utyo, Mwami,
Umwuka nuhera,
Urupfu ruzanyinjiza
Aho batagipfa :
Ni ho nzakumenya,
Nkuko unzi,Mukiza,
Niratire imbere yawe
Ko tuzahorana.