362: iyi s’ izashira :Yesu n' uwanjye

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
iyi s’ izashira :Yesu n' uwanjye; Nubwo byese byabura, Yes' uwo n' uwanjye ! Ubu harijimye :ntiturareb' i We.
Tuzanezerwa cyane, Ni tubana na We.

2
Sinzajya nanirwa :Yesu n’ uwanjye; Nzatsind' amoshya yose, Yes' ubw' ar'
uwanjye. Byose ni bishira, Nta cyo bizantwara : Uzansang’ amahoro. Yes' ubw'u r’ uwanjye.

3
Hoshi, mwe nzozi mbi !Yesu n’ uwanjye; Naho bwatinda gucya ,Yes' uwo n'
uwanjye ! Umutima wanjye Yarawuhagije; Ubu ndi kumwe na We : Yes’ uwo n'
uwanjye !

4
Genda, wa rupfu we : Yesu n' uwanjye ! Nzahoranaho na We :Yes' uwo n' uwanjye! Kand' urukundo rwe N'iby' ajy'ankorera, Ni byo binyereka ko Yes' uw' ar’uwanjye.