89: Yesu yaje kunshaka

< Gucungurwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu yaje kunshaka, Ndi kure ,nzimiye, Anshyira ku bitugu Nukw arantarura ! Maz’ abamarayika be. Baririmba basingiza.

Ref:
Umv' uko yankunze Umv' uko yanshatse ! Ibuk’ amaraso yanguze ! Mbur’uko
mbivuga, numiwe

2
Yasanze nkomeretse,Nukw aranyomora Ampumurira neza At' Ur’ uwanjye ko! Sinari numv' ijwi nk'iryo, Nduhuka mu mutim’ u’bwo.

3
Anyereka n' inkovu Zo mu biganza bye, N'izatewe n'amahwa Zo mu ruhanga rwe. Nibaz’ icyo yambonyemo, Cyatumye yihangan' atyo!

4
None, tuban' iteka; Mu maso he hera Hamvir’ umucyo mwinshi, Uhor' unyobora;
Amp' ibikwiriye byose; Mbur' uko mbimushimira.

5
Nduhutse mu mutima,Amp' amahoro ye. Iteka ntegereje Umuns' azazaho,
Antahukan' angez' i We. Anguze n'amaraso ye.