123: Yesu, ni Wowe musa

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu, ni Wowe musa mbonyemo Amahoro nifuzaga. Najyaga nyashaka, sinyabone, Ngasuhuz' umutim' iteka.

Ref:
None, ni Yes' umpaza wenyine Nta n'irindi zina nemera, Kuk' ubugingo n'umunezero Bibonekera muri We.

2
Nifuzag' uko nakwinezeza, Ntita ku Mukiza wanjye. Nkimwirengagiza ntamwitaho, Nukw’amfatish' urukundo rwe.

3
Najyaga njya kw iriba ry'iyi si, Mfit' inyota nyinshi cyane, Naba ngiye kunyw'
agakam' ubwo, Nuko nkayabura, nkiheba.

4
Nuzuy ' agahinda n'ubwihebe,Mbuz' ibyo niringiraga; Maz' amaso yanjy' arahumuka, Ndakureba, Yesu, ndanyurwa