410: Yesu, ni Wowe dushima

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu, ni Wowe dushima: Watuguz' amaraso yawe Cya gihe wadupfiraga. Imibiri n'imitima N' iyawe kubw'ubuntu bwawe Buduhay' ubukiriro. None tur' abawe—Kuko wadutoye;Tugushime,—Udukere, Mucyo wacu, Twe kuguma mu mwijima.

2
Twebwe si twe twagushatse : Ni Wow' ubwawe wadukunze Kubw' ubuntu bwawe bwinshi.Twebwe nta ntege dufite : Nta wabasha kugukorera, Utamuhay' imbaraga,Yobor' imitima !—Tujyane kwa Data Mu bwami bwe :—Ab'ukuri babushaka Ntibanga gusuzugurwa.

3
Garagaz' ubuntu bwawe Ku bataz' ubwami bw'Imana, Bigumiye mu mwijima. Kera kose ntibumvise Ubutumwa butunezeza Bukesh' imitima yacu. None, wategetse—Umucyo w'ukuri Ng'uboneke.—Mwami Yesu, tuyobore, Utwerek' inzira yawe.

4
Ibisarurwa ni byinshi, Abasaruzi ni bakeya: Tum' abagusarurira ! Duhatwe
n'ubuntu bwawe Guhamagar' abantu benshi, Bahabw' ibyiza by'Imana. Uwemerwa wese—Mu bwami bw'Imana Arahirwa;—Anezezwa n'amahoro Azagir' iteka ryose.