347: Yesu nguriy' ahw ahagaze

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu nguriy' ahw ahagaze; Dor' ukw aboshywe n'abanzi be Umva Pilat' arabaz' ati :Yesu mugirire nte ?

Ref:
Uramugenza s'ute ?hitamo nonaha ' Naw' utazibaz' ubundi, Uti Arangenz' ate?

2
Ibyo na non' ubihitemo ! Wabyemera, wamuhinyura, Cyangwa wamwimika
wishimye.Uramugirir' ute ?

3
Ubwo Pilato yashakaga Kwirengagiza guhitamo, Byaramunaniye : naw' ibyo
Ntibyagushobokera.

4
Petero yaramwihakanye; Ni ko guhitamo nabi pe ! Wowe s' ahubwo ntiwakunda
Gupfa bamuguhora ?

5
Yes' umusubize nez' uti :Nd' uwawe, Mwami, ndakwihaye; Umpe kujy' aho
wanyobora, Nishimiy' iby' ukunda !