1
Yesu ndakwitabye,—Ntakwiriye : Imbabazi zawe—Zirantinyuye.Mfit' ibicumuro—Byuzuye muri jye;Niringiye gusa—Ko wampfiriye.
2
Ibyo nacumuye—Ndabyihannye. Kand' uko ndi kose—Simbiguhishe.Nuk'
unyuhagize—Amaraso yawe,Nyogemo, ntungane,—Ico rimvemo.
3
Mwami, mbabarira;—Ndakwizeye. Nkwikubis' imbere;—Ndakwiringiye. Amaraso
yawe—Y'Umwana w'intama Anyoz' antembeho,—Anyeze dede !
4
Nuko, ndanezerwa;—Mb’ amahoro; Njyana n'Uwo nkunda,—Ntaramubona;Itek'
uko ntewe—N'iby'isi n'ibyaha. Negamira Yesu,— Bikanesheka.