144: Yesu ndagukunda cyane ndakwihaye

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu ndagukunda cyane ndakwihaye nzinutsw’ukw’ibyaha byanjye binezeza mucunguzi wanjye yesu nyir’ubuntu bwose ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.

2
Ngukunze nkwitur’uko wankunze kera Unyigur’i Gologota ntakwiriye
Ngukundiy’amahwa wanyambariye mu mutwe Ntabwo nigeze ngukund’uko
ngukund’ubu.

3
Nzahora ngukunda Yes’iteka ryose Ngihumeka njye ndirimb’ishimwe ryawe
Ningera mu rupfu nabwo nzagushima ntya nti ntabwo nigeze ngukund’uko
ngukund’ubu.

4
Ningera mu rugo rwa so mwami Yesu nzajya mpaguhamiriz' iteka ryose
nkwikubis’imbere nzagusingiza cyane nti ntabwo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu