1
Yesu, nd' uwawe: nyakira N'ibyanjye mfite byose.
Njye ngukunda, nkwizigire, Nkomeze nkuyoboke.
Ref:
Nguhay' ibyanjye, Uko bingana. Mwami wanjye mwiz' unkunda, Unyiharire !
2
Yesu nd' uwawe : nyakira,Niyoroshye, nkuramye.
Mpaz' ibyishimo byo mw isi. Ubu, Yes' unyakire.
3
Yesu nd' uwawe : nyakira.Ngir' uwawe by’ukuri.
Turn' Umwuka Wer’ ambwire Yuko naw' ur’ uwanjye.
4
Byose maze kubiguha;Numv' umpay' umWet' ubu.
Nsingiz' ubwo buntu bwawe. Nkuramye bihimbaje.