387: Yesu n' ubugingo bwacu

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Yesu n' ubugingo bwacu ; Aduh' amahoro ye. Ni We rembo twinjiramo,Tukagera kwa Data, lyo tubuz'
amahoro, Tuba tumuvuyeho.Tumwizere, ni we Nshuti; Twe kubur' amahoro !

2
Dor' ikizan' ubukonje N' ukutiban' ibyaha, Bikaguma mu mutima, Bikazinur'
Umwuka. Yemw' abifuz' ubugingo,Mwe kuguma mu byaha Yesu yaradupfiriye : Nta cyatuma dukonja !

3
Ni dutungurwa n'iby'isi, Tukabeshywa n'Umubi Yuko twigirir' umwete,Tukang'
Umusaraba, Twang' iyo nzira — s' iyacu Tuzagenda nka Yesu, Yambitsw' ikamba ry'amahwa, Yemey' Umusaraba.

4
Mur'iyi si, si hw i wacu; Tuyinyuramo gusa. Tuyigendemo nka Yesu,Wemey'
Umusaraba. Tuzi ko yisiz' ubusa,Nta n'icyo yisigiye, Kandi nta n'icyah' afite : Ni
twe yaj' acungura.

5
Kuger' ikirenge mu cye. Emer' Umusaraba; Rek' ibir' inyum' iy' uva,Witiny' ibir'
imbere. Yes' ubwe ni W' ur' imbere.Ari W' utubeshaho; NI We no kunesha kwacu: Turabimushimiye.

6
kubw'abanze kwiha Yesu'inzir'irakomeye.arikw'irimw'amaraso; ni
y'ajy'adutsindira.none abatagira Yesu bazajya bananirwa:umubiri ntabwo
uneshwa;ntunezez'uwiteka.

7
non'abemeye kwitanga kwemera umusaraba,amaras'abera mashya ukunda
kumwumvira.mu makuba no mu byiza,tuzagendana na we.ntabw'azaduhemukira.kuko yabinesheje.