1
Yes’ashimwe turamushim’umukiza Hose bahimbaz’urukundo rwe Mumushime ngabo zo mw’ijuru Mwese Muhimbaz’ubuntu n’ubwiza bwe Ukw’intama zirindwa n’umushumba Ni ko Yes’arind’abana be Mumushime ngabo mw ijuru mwese Mutanarir’urwo rukundo rwe.
2
Yes’ashimwe turamushim’umukiza kubw’ibyaha byacu yapfiriye yaje mw’isi
ngw’atubohore adukize aduh’ubugingo budashira yarabambw’abyemejwe n’urukundo abagome baramuhemukira yambikwa n’ikamba ry’amahwa mu mutwe byos’abyemezwa n’urukundo rwe
3
Yes’ashimwe turamushim’umukiza yarazutse yicara mw’ijuru non’ashimwe n’abari mw’ijuru rirerire none twese ntitugitiny’urupfu nyagasani wararunesheje ahubwo rwahinduw’irembo ry’ijuru no kuzaka kwawe mucunguzi.