381: Yes' avukiye mw isi

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes' avukiye mw isi, Yakuriye muri yo, Yigishwa n'lmana, Se, Gusobanukirw' isi.

2
Yesu yitegereje Ubugome bwo mw isi; Areby' uko bungana, Arababara rwose.

3
Nukw asang' ab'iyi si Banze gukiranuka; Bamuyoberwa rwose, Bati : Si we
mukiza.

4
Yes' abony' ibyo byose Arabababarira,Ngo n' a bo gucungurwa No kubon'
igitambo.

5
Nukw amenya kw ari We Uwiteka yatanze Kubaber' igitambo Cyo kubahongerera.

6
Ntiyashidikany' ubwo, Yemera guhemurwa, Yiteguzwa n'lmana Kudupfir' a bo mwisi.

7
Maz' abantu bo mw isi Bamubamba ku giti, Bamubabaza cyane :Ni ko yadukijije.

8
Mwami Yes' ushimirwe Ubwo buntu wagize! Wemeye kumbambirwa : Nzahora
ngusingiza !