151: Yes’ arush’ abandi bose

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes’ arush’ abandi bose—Kudukunda; Arush' ukw abavandimw —Bakundana.Nahw izindi nshuti zacu Zaduhararuka zose, Yesu ntabw’ ahemukira—Ab’ akunda.

2
N'iki gihesh’ ubugingo—Budashira ? S’ ukumenya Yesu wacu—Udukunda
?Twarazimiye nk'intama. Yes' aradushakashaka, Atubony’ atwinjiz' ubwo—Mu rugo rwe

3
Tumumenye kw ar' inshuti—Yishimira Kuduh' imigisha yose—N'imbabazi.Imitima
yac’ ikunda Kumvir’ iyi Nshuti yacu No kumwizigira cyane—Tudatinya.

4
Kand’ ibyaha byacu byari—Bikabije: Yes’ aterwa n'urukundo—Kudupfira :Ni byo
bituneshereza; Ni byo biturind' ibibi, Tukayoboka yanzira—Iger’ i We.