1
Yes' aradubamagara ,Ati : Nimubyuk' ubu :
Ibisarurwa bireze,Unsarurira ni nde ?
Uhamagawe na Yesu:Ni wow' ubwaw' ashaka !
Umwitabish' umutima. Uti : Mwami, nyakira !
2
Ntuzahere kure cyane Kwamamaz' ibya Yesu :
Abaguye bari hafi,N'abazimiye na bo.
Umurim' uradutota;Dufit' umwete muke.
N’ ubur' integ' umusange, Uti : Mwami, mfash' ubu !
3
Nubw' utazi gushyomoka Kuk' utar' umuhanga,
Hamya gusa ko wamenye Ko Yes' ababarira.
Ujy'ubwir' abandi bose Ibyo yagukoreye;
Nuk' umwinging' agufashe, Uti: Mwami, nyigisha !
4
Hataboneka muri twe Uvuga kw ananiwe !
Udushoboza ni Yesu Gukund’ ibyiza byose.
Dukor’ iyo mirimo ye N'urukundo n'umwete,
Maz’ ishize, tuzavuge, Tuti :Mwam' utwakire !