124: Yes' amp' amahoro

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes' amp' amahoro y' atarondoreka Andinda mu byago byose. Uko mba kose, nzajya nishima, nti: Nguwe neza, ndatunganiwe.

Ref:
Ni neza... Ndatuje... Nguwe neza , ndatunganiwe !

2
Satan' iy' antey' ankandas’imyambi ye,Njya mpeshw' amahoro menshi No
kwibuka Yes' uko yandengeye, Ava mw ijuru ngw anshungure.

3
Ibyaha byanjye yabyikoreye byose: Ntiyashigaje na kimwe Byabambwe byose ku Musaraba we : Yes' ashimwe Yarankijije !

4
Kuv’ubu, kubwanjye kubaho ni Kristo; Ndetse, singitinya gupfa; Urupfu na rwo
ruzamber' indamu. Yes' ampay' amahoro menshi

5
Mumeny' iyo tujya: n' i bwami mw ijuru; Ntabw' ar’ i kuzimu mu mva.Ni twumva za
mpanda, tuzanezerwa. Uzagaruka ryari, Yesu ?