382: Yes' aduh' amahoro by’ukuri

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes' aduh' amahoro by’ukuri, Ahor'ayaduhesh' amaraso ye.

2
Nta mirimo se yayatwambura ? Yes' ahor'aruhur' abamwumvira.

3
Twayagira, tutaz' ibizaba ? Tuzi Yesu kw ari W' utwara byose !

4
Nta byago byadukur' imitima; Nta bwoba bagjr' abamwihishemo.

5
Inshuti nubwo tutari kumwe, Nkukw aturind' arazirinda ha zo.

6
Mu rupfu azaduh' amahoro ye : Rwaneshejwe n'Umutabazi wacu

7
Ibyago byo mw isi bizashira, Umwam' atwinjize mu mahoro ye.