364: Yes' Umwami ndamubonye

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes' Umwami ndamubonye, Kandi sinkimwimura; Yemeye kunyoz' i by aha Byambuzag' ubugingo.

Ref:
Nta kirut' Umwami Yesu Mw’ isi cyangwa mw ijuru. Ni We watuguz' amaraso
Kera ku Musaraba.

2
Amaras' arantangaza : Yarampembuye mpfuye. Ampesh' amahoro menshi No
kubaho kw'iteka.

3
Ubwo wampinduy' umwana, Non' umpindur' ingeso, Kugira ng’ undeba wese
Aguhimbaze, Yesu.

4
Ndagushima ko wanshatse Kandi ko wantaruye, Ukanyogesh' amaraso Kubw’
imbabazi zawe.

5
Mwami Yes' ump' urukundo, Rwo wakunz' a bo mw isi. Umpe kugukunda rwose,
Nkunde n'abawe bose.

6
Warampfiriye, Mukiza : Noneho, mpfane nawe ! Kand' usohoze muri jye ibyo
kugushimisha.