233: Yemwe bungeri ba kera

< Kuvuka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Yemwe bungeri ba kera, Mutubwir' ibya Yesu,
Ibyo mwabonye rya joro, Igihe yavukaga.

Ref:
Shimwa Rurema !Shimwa Rurema, Shimwa,, Rurema, shimwa ! Wow’ usumba
byose.
Shimwa Rurema !Shimwa, Rurema! Shirmwa, Rurema, shimwa!Amahor’a be
mw isi !

2
Twar’ aho turaririye Umukumbi n'ijoro. Maze, tugubwa gitumo N'urangurur' aty'
ati:

3
Marayik' aratubwira, At' i Betelehemu Habavukiy’ Umukiza : Ni We Mwami
Krisito!

4
Uwo mwanya, haz' umutwe W'ingabo zo mw ijuru, Zigoswe n'umucyo mwinshi;
Zirasingiza ziti:

5
Natwe turahaguruka,Tujy’ i Betelehemu, Dusangayo rwa Ruhinja, Ni ko
kurushima, ngo :

6
Bungeri turabashimye; Byose turabyumyise. Tujye kumusanga natwe,
Tumusingize tuti :