433: Yemw' abasubir' iyo muva

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yemw' abasubir' iyo muva, I kuzimu kwa Nyamutezi, Mukarekur' Umusaraba, Ko muneshejwe ?

Ref:
Yes' ubw' azagaruka, Aje kwim' ingoma ve, Tuzamurebesh' amas' as' ate,
Dufit' ibyaha?

2
Ubw' utihanira gukizwa, Ukaturir' abantu gusa,Ngo bakumenye k' ukijijwe,
Urushywa n'iki ?

3
Ubw' ur' umuntu w'umwigisha, Wigish' abant' iby'Uwiteka, Ntubageze ku
Musaraba, Wigish' iki se ?

4
Ubw' ur' umunyangeso nziza, Ushyitsa byose by'Itorero, Ntusohore ku
Musaraba, Wizey' iki se ?

5
Ubw' ur' umunyabwenge bwinshi, Byos' uzi no kubigenzura,K' uyobew'
iby'Umusaraba, Bikuvuy' iki ?

6
Ubw' ur' umunyesoni nyinshi, Utinya kwihana ng' ukizwe, Wibwira kw ar'
uguhemuka, Uzageza he ?

7
Ngik' icyambu cy'amaraso ye, Wirohemo, wa mutindi we. Hi kub' agace
wasigaza Katuhagiwe.