209: Yemw’ abari kuri Yesu

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yemw’ abari kuri Yesu, Dukanguke, tube maso, Kuko wa Mwanzi, Satani,: Ajy’ atureba ku jisho.

2
Satani ntiyigendera, Afit’ icy’ ahagazeho; Nuk ube maso, wiriride, Witwaz’ inkota y’Umwuka.

3
K'uhishira Satani se, Kandi witirirwa Yesu ? None witind’ umwiyake : Afit’ igihe
kigufi.

4
Yaciriw’ iteka ribi, Ashak’ abo yisasira. Bitum' ashishikarira Koshy’ abakunzi ba
Yesu.

5
Ibya Yesu twabikijwe Twihute tubimenyeshe , ab'isi yose,bihane, bave mu
byaha,bakizwe.