60: We, mutim' urira

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
We, mutim' urira,—Uze kwa Yesu; Amakuba yawe,—Uyamubwire.
Mubwire buhoro—Ibikuriza; We kugir' ubwoba,—Kandi wirira.

2
Bwira Yesu byose,—N' inshuti yawe, Ibikubabaza—N'ibigutera.
Arakund'afasha—Abashavuye; Wizer' ijambo rye,—Kandi wirira.

3
Abaremerewe—N'ibiruhanya, Babwire kw Imana—Yabaruhura.
Ubahumurize,—Ut' Umukiza Amar' agahinda :—None, mwirira !