224: Wasiz' ubwiza war'ufite mw ijuru

< Kuvuka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Wasiz' ubwiza war'ufite mw ijuru, Ubwo wazaga mw isi, Yesu;
No mw ivuka ryawe nta hantu hariho Hagutunganiye, Mwami.


Ref:
Ngwin' uze mu mutima wanjye, Umbemo, ndabikwemereye. Ngwin' utahe mu
mutima wanjye, Wiboneremw aho kuba.

2
Mbes' abamalayika ntibagushingije, Ubwo wimikwaga, Krisito ?
Ariko, Mwami, wicishije bugufi, Utuvukir'utyo mw isi !

3
Dor' inyoni yos' igir' aho yarika, Na y' ingunzu ntibur' intaho.
Ariko Wowe, Mwami Yesu, wabuze Ah' urambik' umusaya.

4
Waj' uzany' Ijambo rizima, Krisito, Ryo kubatur' abantu bawe.
Bakwitura kwang'urukundo rwaw'ubwo, Bakumanika ku giti.

Ref:
Ngwin' ube mu mutima wanjye : Nizigiy' urwo rupfu rwawe Ngwin' utahe mu
mutima wanjye : Nizigiy' Umusaraba

5
Abari mw ijuru bazagusingiza, N' uza kwima ya ngoma yawe.
Nzumv' umbwir' uti: Mfit'aho nkugeneye, Ngwino, wimane nanjy' ubu !

Ref:
Bizanezeza cyane, Yesu, Ubwo nzumv' ijwi ryawe ryiza ! Bizanezeza cyane,
Mukiza; Nzagusingiza, ntahwema!