389: Wa Mukristo muto we

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Wa Mukristo muto we, Ujy'utiny' iby'abandi; Wibikoraho rwose, Haba no kubyifuza !

2
Byos' ibitar' ibyawe, Ntubikoreho rwose, Naho bizaba bike, Bidafit' igiciro.

3
Uwo Yes' akijije. Bimubir' umuziro; Yize no gutegeka Amaboko n'amaso.

4
Naho wab' umukene, Wemer' ibyo wahawe; Gendana na Shobuja, Itek'
unezerewe.

5
Zinukw' ibibuzanywa, iby' Umwami w'iyi si Ajy'arimbuza benshi, Ababuz'
ubugingo.

6
Izer'Umucunguzi, Ub' uwo kwiringirwa! Birut' ubutegetsi N'ubutunzi bwo mw isi.

7
Kand' uhore wibuka Ko yasezerany' ati : Uzanesha kubwanjye Azabona kuzuka.