374: Uyu mwana w'uruhinja ni nde

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Uyu mwana w'uruhinja ni nde,
Wabyawe n'umukene?
Dor' aryamye mu kiraro cy'inka
Kukw icumbi ryabuze.
N' Umuremyi w’isi yose;
Ni W' uhindutse muto; N' Uwiteka
Nyirigira Utaremw’udashira.

2
Uyu ni nde wishwe n'agahinda,
Wuzuy' umubabaro,
Uj' ashak' imbata za Satani,
Byos' abyihanganira ?
Ni We Mana yacu nziza idutunganiriza
lbibanza byo mw ijuru
N'ibyishimo by'iteka.



3
Uyu ni nd' uv’ amaraso cyane,
Agahemurwa rwose,
Agakubitw' ibipfunsi n'inshyi,
Ntagir' umurengera?
Ni We Man’ ih' imigisha
Abo yicunguriye, Kand' izacir’urubanza
Abayisuzuguye.

4
Uyu ni nd' ubambwe n'abagome
Hagati y'abambuzi?
Dor’ afit’ amahwa mu ruhanga :
Arashinyagurirwa !
Ni We Mana yimy’ iteka
Mw ijuru ryera rya Se,
Igahimbazwa n'abera
Yacunguj' amaraso.