361: Uwo njya nikomezaho

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Uwo njya nikomezaho, Nta wundi, ni Krisito.
Reka mubashimire, nti :Yesu ni W' umpagije.
Yanyitangiyehw icyiru,Angur' amaraso ye;
Nukw anyuzuza n'lmana : Yesu ni W' umpagije.

2
Nubw' ab' is’ ar' abatunzi,Yesu ni W’ umpagije.
Bafit’ iby'igihe gito : Arampaza wenyine.
Nta mugish' uri mu by'isi :N’ umuram' utumuka.
Ibya Yesu ntibishira :Arampaza wenyine.

3
Naho naba mu bukene,Yesu ni W' umpagije.
Naho napfush' ibyo nkunda,Arampaza wenyine.
Nahw imirima yarumba, Singir' icyo nsoroma,
Naho napfush' amatungo, Arampaza wenyine.

4
Naho naterwa n'Umwanzi, Yesu ni W' umpagije.
Nzajya nesha kubwa Yesu :Arampaza wenyine.
Naho nahanwa n'inshuti, Ni ko bamumereye.
Ni We nshut' irut'izindi : Arampaza wenyine.

5
Ubwo nzagera mu rupfu. Yes' azab'ampagije.
Azanjyan' i We, nduhuke : Yes'azab'ampagije.
Nzaba nambutse rwa Ruzi,Nzamutse, njya mw ijuru.
Nzamwirebera mu maso : Yes' azab'ampagije.