205: Urwan’ intambara nziza !

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Urwan’ intambara nziza !
Kristo n'imbaraga zawe :
Fat’ ubugingo aguhaye,
Ngo buguhesh’ ibyishimo.

2
Usiganirw’ aho Yesu
Yicay’ agutegereje
Ni We nzira kandi ni We
Bihembo byo kurushanwa.

3
Wabujijwe kwiganyira,
Wizere gus’ ubuntu bwe,
Uzabon’ urukundo rwe
Kw ari rwo rukubeshahto.

4
Ntutinye, we gucogora;
Ntahinduk’ aragukunda,
Yesu ni byos'umufite,
Nta cyo wabasha gukena