414: Urutare rw'Imana

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Urutare rw'Imana N' ingab' idukingira. Duce ku Musaraba, Tunesh' Umwanzi wacu.

2
Tugende mu misozi, Tubabwir' ibya Yesu : Maze, na bo bakizwe. Be kujya mu
muriro,

3
Isi yacu yuzuye Agahinda n'ibyaha; Satani yagwijije Abo yahumishye.

4
Bene wacu bo mu ngo Ntabwo bazi Krisito : Baribaz' ukw ameze No gukizw' icy'ari cyo.

5
Abahisemo Yesu, Nimuze, dutambuke, Twerekan' ubuntu bwe N'amaraso
twozemo.

6
Kand' abishushanije Ntibazajya mw ijuru, Kerets’ abakijijwe, Buhagijw' amaraso.

7
Abafit’ idini nsa, Bakayoberwa Yesu, Ni bo batubabaza : Ntibazajya mw ijuru !

8
Nshuti, warahemutse; Yes’ uramubabaje. Dore, wamuvuyeho, Wibagirw' ubuntu
bwe.

9
Nanjy’ Iman' inkomeze,Ne kujya mubabaza; Nukw amfash' anyobore, Nite ku
rukundo rwe.