427: Urukundo rwa Yesu

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Urukundo rwa Yesu
Koko rwatugezeho,
Rudukura mu kaga
Ko gukund’ iby'iyi si.

Ref:
Yes' arakiza : ( X 3) Ni we wankijije.

2
Mwemeye kw abakiza,
Mukabambanwa na We.
Yes' azabajyan' i We,
Mu bwiza budashira.

3
Abahaw’ Umwuka we,
Mugahinduka bashya,
Mujye mumunambaho,
Muzageze ku gupfa.

4
Ariko mbaburire,
Abajya bigumanya,
Mbese, muzageza he
Kutagir’ ibyishimo?

5
Reka kwihakirizwa :
Abo si bo bakiza !
Kandi ntibakwandika
Mu Gitabo cya Yesu !

6
Kwihana s' ubuhanga
Cyangwa guca mu bwenge,
Keretse kwanamiza
Yuk' ur' umunyabyaha.

7
Abakunda kwihana,
Mukareba Siyoni
Yo mw ijuru ry’Imana,
Mujye muhishimira!




(Rwanda)