1
Uri Uwera Uwera ,Mwami Mana yacu,
Kare mu gitondo tukuririmbire :
Uri umunyambaraga uri umunyebambe;
Uri Ubutatu uri Imana imwe
2
Uri uwera Uwera; dore abera bose,
baguhimbazanya n'abamalayika,
Tukuramye, Mwami, wahozeho kera,
Kandi uriho, kandi uzahoraho.
3
Uri Uwera Uwera, kandi ubwiza bwawe
Buruta uko bwarebwa n'abacumuye.
Niwowe wenyine wera urusha bose
Ubuntu no gutungana kose.
4
Uri Uwera Uwera, Mwami Mana yacu,
Ibyaremwe byose biragusingiza :
Ur'umunyambarag'ur'umunyebambe:
lngoma yawe ntizahanguka.