198: Umwami wacu, Yesu

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umwami wacu, Yesu, Ni we Tangiriro Ry'itorero yaremye Mu mazi n'ljambo. Yazanywe mw isi yacu No kudukiz' ibyaha,Ngo tub' Itorero rye Yaguz' amaraso.

2
Itorero ni rimwe Mu mok' atar' amwe; Umwami waryo n'umwe Riramusanganira. ifunguro ni rimwe. Ritung' abaryo bose;Rishim' izina rimwe. N' iry'Umucunguzi.

3
Yewe, kintu cyazanye Ibice muri ryo, Bikarisuzuguza Abataririmo ! Nyamar'
abera baryo Bahora bari maso,Babwir' Umwam' ibyaryo Ngw az' arirengere.

4
Mu byago biritera, Rijya riruhurwa No guteg' amahoro Mu bihe bizaza. Ryifuza
kuzabona Ibyiza byo mw ijuru,Ni riva ku rugamba, Rinesheje rwose.

5
Kandi, rikiri mw isi, Rifitany' ubumwe Na Dat' Imana yacu N'abe bo mw Ijuru.
Abo, bakiri mw isi, Bafatanyaga na We.Nanjy' umpe kuba nka bo, Mbasange mw
ijuru.