200: Umwam'agaby'ingabo ze

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umwam'agaby'ingabo ze Kurwana n'ibyaha.
Umugaba n' Umwana we : intwari ye ni nde?

2
Wikorer' umusaraba,Ugendane na We. Mufatany' imibabaro, Nuk' ub' intwari ye!

3
Sitefano yakubiswe Kubw' uwo Mwami we, Yasabirag' abanzi be, Ubwo
bamwicaga.

4
Ubwo yar' agihagaze,Yabay' intwari ye; Bamwicishij' amabuye, Areba mw ijuru.

5
Batwikwaga mu muriro, Baranabambwaga. Dukurikiz' urugero Rwiza baduhaye!

6
Bajugunyirwag' intare, Zikabatanyura. Babicishaga n'inkota : N' intwari za Yesu.

7
Non' izo ntwari za Yesu Zageze mw ijuru ! Dore zigos' intebe ye; Ziramusingiza!

8
Zaciye mu mibabaro, Zizamukirayo. Mwam'udufashe natwe ngo Duc'aho baciye.