158: Umvir' ijwi rya Yesu

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umvir' ijwi rya Yesu, Ni we Mukiza wawe. Umv’arakubaz’ ati: Munyabyah' urankunda ?

2
Umugore yabasha Kwibagirw' umwana we? Nahw ibyo byashoboka, Jyeho
nzajya nkwibuka.

3
Ni jye wakubohoye, Nkuvur’ibikomere;Ni jye waguhabuye; Ni jyemucy'ukwakira.

4
Kand’urukundo rwanjye Ntirubasha gushira; Rurut' urandi rwose, Kuko
rutarangira.

5
Mu gihe gikwiriye, Nzakujyana raw ijuru; Uzabon' ibyishimo : Mbes' urankunda cyane ?

6
Mwami, birambabaje K' urukundo ngukunda AH ruke hanyuma Y'urwo rukundo
rwawe.

7
Ndagukunda buhoro, Nubwo bidahebuje. Nuk' umpe kurushaho Kugukunda,
Mukiza.