83: Umutwaro wanjye

< Gucungurwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umutwaro wanjye, Krisito, Warawikoreye. Bakubambye ku Musaraba,Ni jyewe wazize; Unkuraho wa mutwaro : Sinkiwikoreye !

2
Igikombe cyanjye cyarimo Kuvumwa n'urupfu; Nuk' ucyiranguza kubwanjye; Ibyo bisharira, Uherak’ ubisimbuza Ibyiza by'ijuru.

3
Uwiteka wang' ibyaha pe Yabanguy' inkoni Ariko si jye yakubise, Ahubwo ni
Wowe i lyo mibyimba, Krisito, Ni yo yankijije !

4
Haguy’ iy' nkundura, Yesu,Jye nkunamamw ubwo; Iguhitiraho ku Giti, Jye
ntiyanyagira. Yarakunshocaguriye; None, hareyutse.

5
So yakuy inkota ye yera,Aragusogota; Umutima waw' uhinduka Urwubati rwayo.
Non' iyo nkot' iragimbye : Nta cy' ikintwar' ubu !

6
Jye napfanye nawe, Krisito, Ubwo wamfiraga; Urazuka, nzukana nawe,Uraz'
unturamo. Non' untungany' unyeze de, Uzangez' i Wawe.