407: Umurimo wacu—Ni mwiza cyane

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umurimo wacu—Ni mwiza cyane : Dushakire Yesu—Abazimiye.Iyo babonetse,—Abo mw ijuru Bajya baririmba,—Bat'Aratsinze.

Ref:
Uyu murimo ni mwiza; N'Umwami Yesu ntahwema. Dushishikare dukore: Ni W
uduter' imbaraga.

2
Uwitek' ashimirw'—Umucunguzi Wadutoye twese—Ngo tube benshi. Tur'
ab'intege nke:—Tujye twizera, Twe kugir' ubute—Tumukorera.

3
Uyu murimo we—Tuwuhoremo : Twibuk' izo mbuto,—Tuzibagare !
Nyir'ibisarurwa—Yaradutumye : Tuzagororerwa—Tuzimuritse.

4
Mu makuba yose—N'ibibabaza, Naho batugaya,—Tuzakomere. Twibuk'
umurimo,—Tuwukomeze, Tub' ab'urukundo,—Ben' Uwiteka !