236: Umukiza wac' ubwo yavukaga

< Kuvuka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Umukiza wac' ubwo yavukaga, Nta cumbi yabonye, keretse mu nka. Nubwo bamuhej' i Betelehemu, Twe kumwim' icumbi: twe, tumwakire!

2
Marayika yaj' asang' abungeri; Izo nkuru nziz' azibabariye, Bagend' uwo mwanya kumusingiza. Natwe twe gutinda, tumusingize.

3
Na ba banyabweng’ aho baboneye Ya nyenyer' irang' Umwami Krisito. Bamusanze vuba, ihayobora, Bamutur' ibyiza bamuzaniye.

4
Ko nd' umwana muto, namutur' iki ?Simfit' izahabu nk'abanyabwenge, Nta
n'intama mfite, nka ba bungeri. Mfite kimwe gusa : muh' umutima!