163: Uhereye kera kose

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Uhereye kera kose, Yesu yahoze mw ijuru, Ar' i buryo bw'Uwiteka, Ni yo Man' isumba byose.

2
Maz' urukundo rwe rwinshi Rwamuzanye mur'iyi si, Avuka nk'abandi bantu,
Ashir' ubwan' arakura.

3
Atangira no kwigisha Ibyiza by'Uwiteka, Se; Kand' abarwayi bizeye Yakundaga
kubakiza.

4
Ijambo rye ryakizaga Impumyi n'abaremaye; Yakoraga ku babembe Bamwizeye, bagakira.

5
Kandi n'abari bapfuye, Yabashaga kubazura; Nta bwo Yesu yananiwe Gukiz'
umunt' umwizeye.

6
Kand' ikirut' ibyo byose, Yabwirizag' abakene Iby' urukundo rw'Imana
N'iby'agakiza k'iteka.

7
Maz' abantu babi cyane Batemey' ibyo yavuze Batewe n'ishyari ryinshi Kumwic'
urupfu rubi pe.

8
Yabambishijw' imbereri Kubwacu, ku Musaraba; Batoboy' ibiganza bye ;
Byakirishag' imbabazi.

9
Dor' uko yadupfiriye, Azir' ibyaha bya twese; Yapfuye mu cyimbo cyacu Kubw'
urukundo rwe rwinshi.

10
Kand' uz' ahw ur'amwizeye; Ntiyabura kumwakira. Yarabisezerany' ati : , Sinzamuheza na hato