67: Uhagaze, Mukiza Ku rugi rukinze

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Uhagaze, Mukiza Ku rugi rukinze, Utegereza yuko Bagukingurira. Ariko, bene Data,N'iby'isoni nyinshi Gukingiran' Umwami Yes' Umucunguzi.


2
Akomanga ku rugi.Kandi dor' afite Inkovu z'imbereri N'ikamba ry'amahwa. Mbeg' urukundo rwinshi Rw' utegerez' atyo ! Nta kindi cyaha kibi nko kutamwakira!

3
Umwam' atwingingisha Ijwi ryongorera, Ati : N'iki gituma Mungirira mutyo? Mwami, tugiz' isoni Z'uko guhemuka :Nonehw injira, Mwami Ntudusig' ukundi.