1
Ubwo nzamar’ imirimo ngo nsezere kw'isi,
Umugezi witw' Urupfunywambutse,
Ni ho nzagera mw Ijuru,nsang' Uwamfiriye :
Azanyakiran’ ubuntu n’ineza.
Ref:
Nzamumenya, nzamumenya Nzaba mpagaz' imbere Ye, nyuzwe, Nzamumenya, nzamumenya ;Mbony’ inkovu zo mu biganza bye.
2
Nzanezerwa ni mbon’ubwiza bwo mumaso he,
Kandi sinzasiba kumushimira
Urukundo n'imbabazi n'ubuntu byatumye
Nanjy' amboner’ ikibanza mw ijuru.
3
Abo nkunda bagezeyo mbafitiy’ ubwuzu:
Wa Mugezi ni wo wadutanije.
Ariko sinavug' ubwuzu bwinshi mfitiye
Umukiza wanjye wanyitangiye.
4
Azanshisha mw iremb’ansohoze mu rugo i We.
Azanyambikish’ umwenda wera de.
Nzaririmb’ iya Mose n’iy,Umwana,w’intama !
Yewe, nzanyurwa nirebeye Yesu !