436: Ubwo nagendaga ndemerewe

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ubwo nagendaga ndemerewe, Sinari nz' ubw' icyo ntekereza. None ubu, maze kwihitiramo : Mpisemw Umucunguzi.

Ref:
Tekereza, nimutekereze ! Mbes' iryo jamho muryitayeho ? Mwibaze, muhitemo.

2
Mbeg' urukundo rw'Umwami Yesu ! Aradukunda tudakwiriye. Ubu ngub'
arabahamagara : None, nimuhitemo !

3
Ntangajwe cyane n'imbabazi ze : Ni zo zatumy' anyitangirira; Kandi ngiheze mu
mwijim' ubwo, Mvanwamo n'umucyo we.

4
Emera nawe kwihitiramo ! Imur' umwanz' uguhemukira : Wimik' ahubw' Umukiza
wawe ! Nta wakez' abo bombi.