1
Twaheze mu mwijima mwinshi cyane; Umucyo w'isi ni Yesu ! Ubwiza bwe bwaralumurikiye : Umucyo w'isi ni Yesu !
Ref:
Sang' uwo Mucy' ukwakir' ubu ! jye nzi yuko wammurikiye, Nari nd' impumy’
arampumura. Usang' uwo Mucyo nawe !
2
Nta mwijim' ugir' uri kumwe na we:Umucyo w'isi ni Yesu ! Tugendane na W'
atumurikire: Umucyo w'isi ni Yesu !
3
Mwa mpumyi zaheze mu mwijima mwe,Umucyo w'isi ni Yesu! Mwoge mu maraso, muhumuk' ubu : Umucyo w'isi ni Yesu !
4
Har' indi s' itagomb' izuba rwose, Umucyo waho ni Yesu ! Umwana w''ntam'
ahaber' izuba : Umucyo waho ni Yesu !