202: Tur’ abasirikare ba Kristo Yesu

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Tur’ abasirikare ba Kristo Yesu; Ni W ukiz’ abamwiringira. Kandi twasezeranye kurwana cyane Na Satani n'isi n'umubiri.

2
Turi bene Data umwe, bagenzi banjye, Kandi dusangiye kwizera; Iyo badututse, baduhora Yesu, Twibuke yuko yadupfiriye.

3
Mwibatizwa twashyizwehwikimenyetso Cy'umusaraba yabambweho, tujye
turwana munsi y'iyo bendera, Twambay' intwaro duhabwa na We.

4
Tube maso, twirinde, nta wakwikiza; twizigir'izo ntwaro nziza Satani
n'ashimagiza, ye kutwoshya; twe kumutinya n’ az’ arakaye.

5
Twih’ Umwuka Wera, kugira ngo yime Mu mitima yac' adutware; Nukw
azatubatur' ububata bubi Bwo kwifuza kose k'umubiri.

6
Bene Data, duhumurizanye, kuko tur’ ingabo z'Uwanesheje twe gutiny’ ababisha,
twe gucogora. tube maso, dusenge, turwane.

7
Nubw’ intambar' idasiba, twagabiwe Intwaro zituneshereza, Mw’ ijuru
tuzaruhukan’ ibyishimo, twambay’ ikamba ritangirika.