388: Tunganir’Imana ubudasiba

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Tunganir’Imana ubudasiba
Jy’uhora uyisenga Kand’uyumvire
Jy’ubana n’abayo,jy’ufash iindushyi
Ntusibe na rimwe kuyikorera

2
Tunganir’Imana Jy’ubana nayo
Nutumbira Yesu Uzaba nka We
Bose bazamenya k’ubana na We
Barek’ubugome Bitabe Yesu

3
Tunganir’Imana, ikuyobore
N’uterwa n’ibyago,jy’usanga Yesu
Ntiyirengagiza,umwiyambaza
Uyoboke Yesu ni we Shobuja

4
Tunganir’imana,tuz’umutima
Muby’ukora byose wihutiraho
Jya wumvir’Umwuka Gwiz’urukundo
Nta son’uzagira,n’ubona Yesu